•     

Ngoma: Abapadiri babiri batawe muriyombi na RIB

Mu karere ka Ngoma haravugwa itabwa muriyombi rya Padiri Nkomejegusaba Alexandre w’imyaka 38, ushinzwe Umutungo ndetse na Padiri Mbonigaba Jean Bosco w’imyaka 33 usanzwe ushinzwe Imyitwarire y’abanyeshuri., aho bakurikiranyweho na RIB ibyaha bibiri ari byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu no kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.

Abapadiri babiri batawe muriyombi na RIB

Tariki ya 16 Kanama 2024 ni bwo RIB yafunze abanyeshuri barimo Tuyizere Egide w’imyaka 20 na Murenzi Armel w’imyaka 18, Padiri Nkomejegusaba Alexandre w’imyaka 38, ushinzwe Umutungo ndetse na Padiri Mbonigaba Jean Bosco w’imyaka 33 usanzwe ushinzwe Imyitwarire y’abanyeshuri.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira  yavuze ko bakurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu no kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.

Yakomeje avuga ko abanyeshuri babiri Tuyizere Egide na Murenzi Armel biga mu mwaka wa Gatanu, bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu mugenzi wabo, bamuziza ko atarangije imirimo y’isuku yari yahawe.

Ni mu gihe Padiri Nkomejegusaba Alexandre na Padiri Mbonigaba Jean Bosco bakurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga, aho bamenyeshejwe ko hari umwana wakubiswe na bagenzi be ku buryo bubabaje akaba ameze nabi ndetse ari kuribwa mu nda, ko batanga imodoka bakamujyana kwa muganga, bo ntibabyumve bakavuga ko arimo kwirwaza.
Yongeyeho ko “abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Zaza n’umurambo ukaba woherejwe muri laboratwari kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe dosiye yabo yatangiye gukorwa kugira ngo izashyikirizwe Ubushinjacyaha.”

RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikaviramo umuntu gupfa n’icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga. Yibukikije kandi abantu kwirinda kwihanira kuko hari inzego zibishinzwe kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.

Bagabo John