•     

Nigeria: Pasiteri yakemanze ubuhamya bw'uwashimaga Imana ahita amukura ku ruhimbi

Pasiteri yakemanze ubuhamya bw'uwashimaga Imana ahita amukura ku ruhimbi, ahita abwira abayoboke be ko ntamuntu azihanganira utanga ubuhamya agamije kubeshya.

Pasiteri yashidikanyije ubuhamya bw'umukobwa washimaga Imana ahita mwirukana kuruhimbi

Pasiteri witwa Paul Enenche Dunamis, umushumba w'itorero ryitwa International Gospel Center riherereye mu murwa mukuru wa Nigeria Abuja, yirukanye kuruhumbi umukobwa  wariho ashima Imana,  ariko Pasiteri akaza gukemanga ubuhamya bwe aho yatahuye ko ariho abeshya. 

Uwo mukobwa  mu buhamya bwe, yavuga ko ashima  Imana yamushoboje kuba ariwe wenyine mu muryango wiwabo wabashije kwiga  akarangiza Kaminuza.

Pasiteri Paul yirukanye kuruhimbi umugore watangaga ubuhamya bw'ibinyoma.

Yagize ati" Ndashima Imana kuba Arijye muntu mu muryango wacu wabashije kwiga ngenyine nkarangiza kaminuza, ubu nkaba ndi umunyamategeko nakuye muri Kaminuza nkuru ya Nigeria yitwa National Open Nigeria ( NOUN)

Ubwo yatanga ubwo buhamya,  Pasiteri Paul yaje kugira amakenga bitewe nukuntu icyongereza yakoreshaga cyari hafi yantacyo, maze ahita amubaza niba koko yarize Kaminuza.

Pasiteri yagize ati" ufite iyihe mpamya bumenyi mu Mategeko?

Uwo mukobwa  ahita atangira kujijinganya ahita amubwira ko afite iyitwa BSc.

Maze Pasiteri ahita amusubiza ngo, niyo ufite? Undi ati" yego niyo mfite.

Paaiteri n'umujinya mwinshi  yahise abona ko ariho abeshya maze ahita amusaba kuva kuruhumbi ako kanya  ahita abwira abayoboke be ko ntamuntu numwe azihanganira ko ajya kuruhimbi ajyanywe no kubeshya ngo aratanga ubuhamya.

Ibi byabaye mu materaniro yo kucyumweru tariki ya 14 Mata 2024, nyuma yaho hasohokeye iyo video igaragaza uburyo  Pasiteri yirukanye ku ruhimbi uwo mukobwa wariho atanga ubuhamya,  abakoresha imbuga nkoranyambaga batanze ibitekerezo bitandukenye harimo nabanenze imyitwarire ya Pasiteri wakojeje isoni uwo mukobwa imbere yabakristo be 

Bagabo John