•     

"Nigute Amanota y'ibizamini arinda asohoka tutarahabwa amafaranga yacu, Abarimu bakosoye ibizamimi"

Ubwo kuri uyu wa kabiri 12 Nzeri 2023 aribwo hari butangazwe amanota yabakoze ibizamini mu mashuri Abanza ndetse n'ikiciro rusange, bamwe mu barimu bakosoye ibizamini bisoza ikiciro rusange baribaza uburyo Amanota arinda asohoka batarahabwa Amafaranga yabo.

Abarimu bakosoye Ibizamini bya leta bisoza ikiciro rusange barasaba NESA kubishyura kuko ngo ikizere bahawe kimaze kuraza Amasinde.

Aba barimu bavuga ko bagenzi babo bakosoye ibizamini bisoza amashuri abanza barabonye amafaranga yabo ariko abo mu kiciro rusange bakaba amaso yaraheze mu kirere

Bamwe muri abo barimu batifuje ko imyirondoro yabo igaragara mu bitangazamakuru,  bavuze ko bibabaje kubona ikigo kigihugu gishinzwe ibizamini bya Leta NESA, gishobora gutangaza amanota y'Ibizamini nyamara bazi neza ko ababigizemo uruhare ngo ayomanota ajye ahagaragara batarabona Amafaranga yabo.

Umwe yagize ati" Ubushize umuyobozi wa NESA aherutse ku bitangazamakuru bya RBA avuga ko amafaranga yacu tuzayabona vuba, ariko dore amanota agiye gutangazwa tutarabona amafaranga yacu, kuritwe tubifata nko kudaha agaciro ibyo tuba twakoze.

Abarimu bakosoye ibizamini  bya Leta mu ikiciro rusange nubu amaso yaheze mu kirere ntabwo barahabwa Amafaranga yabo.

Aha niho yahereye yibaza uburyo amanota arinda  atangazwa nyamara abarimu bakosoye ibyo bizamini batarahabwa amafaranga yabo. 

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw'ikigo kigihugu gishinzwe ibizaimi NESA kivuga kuri ki kibazo ariko ntabwo byabashije gukunda ko tuvugana n'Umuyobozi wicyo kigo  ndetse n'Ubutumwa bugufi Umunyamakuru yandikiye umuyobozi ntabwo yabusubije.

Nikenshi usanga abarimu binubira kuba bashobora kumara gukosora ibizamini amanota akarinda atangazwa batarabona amafaranga yabo bikamera nkaho ari ukwishyuza nyamara ari uburenganzira bwabo bwo kubona ayo mafaranga.

Bagabo John.