•     

" Nka PDI twaracutse ntabwo tuzongera guhekwa, Ambasaderi Fatou "

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi PDI, ryavuze ko ryacutse ritazongera guhekwa ariyo mpamvu ryatanze abakandida Depite bazarihagararira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi PDI ryatanze abakandida Depite 55 bazarihagararira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka

Kuri uyu wagatatu tariki ya 22 Gicurasi 2024, ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi PDI, ryatanze urutonde rw'abakandida Depite 55 bazarihagararira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024, nyuma yaho Komisiyo y'amatora isuzumye ikabona ko ibyangombwa byatanzwe byuzuye, Ambasaderi Fatou Harelimana yabwiye Itangazamakuru ko nyuma Ishyaka PDI rimaze gukura ariyo mpamvu ryatanze abakandida Depite bazarihagararira mu matora. 

Yagize ati" Ishyaka ryacu niryo ryabaye iryambere mu gusaba ko ingingo 101 yahinduka hanyuma Nyakubahwa Perezida Kagame Paul akongera akiyamama kuko twabonaga hari ibyiza byinshi amaze kugeza ku gihugu" 

Aha ninaho Ambasaderi Fatou Harelimana yahereye avuga ko ishyaka ryacutse ritagihekwa.

Ati" mukunze kumva ngo PDI barayiheka ariko ndagirango mbabwire yuko ubu twacutse tutagihekwa arinayo mpamvu mubona twahisemo gutanga abakandida Depite kubera ko dufite ubushobozi".

Ubusanzwe ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi PDI ryajyaga rifatanya n'umuryango wa RPF Inkotanyi mu gutanga abakandida Depite. 

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi PDI isanzwe ifite imyanya ibiri mu nteko Nshingamategeko.

Bagabo John