•     

"Ntabwo igikorwa cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa kirarangira, Visi Meya Mukayiranga"

Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma bwatangaje ko igikorwa cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa kitararangira, ni nyuma yaho hari bamwe mubaturage bavuga ko hakiri insengero zitujuje ibisabwa zigikora.

Igikorwa cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa kirakomeje hirya no hino mu gihugu

Mu gihe hirya nohino mu gihugu hakomeje igikorwa cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa nkuko RGB yabisobanuye, mu karere ka Ngoma hari bamwe mu bayoboke bamadini n'amatorero bavuga ko bibaza uburyo hari zimwe mu nsengero zafunzwe ko zitujuje ibisabwa nyamara hakaba hari izindi zigikora kandi bigaraga ko zitujuje ibisabwa. 

Bamwe mu baturage bahaye amakuru ikinyamakuru Rubanda ariko bakifuza ko amajwi yabo ndetse n'imyirondo byaba ibanga.

Bavuze ko hari zimwe mu nsengero zigikora kandi bigaragara ko zitujuje ibisabwa,  abo baturage batanze urugero rw'urusengero rwa ADEPR ruhereye mu mu mujyi wa Kubungo ruri munsi y'umuhanda rutigeze rufungwa nyamara bakurikije ibisabwa bumvise mu bitangazamakuru,  urwo rusengero rwakabaye narwo ruri muzafunzwe kuko ntaparikingi rufite, nta bitangira urusaku rw'amajwi  bafite ndetse nibindi.

Uru nirwo Rusengero rwa ADEPR Kibungo Ville, bivugwa ko rutujuje ibisabwa ariko rukaba rugisengerwamo 

Nyuma yokumva ibivugwa nabo baturage, ikinyamakuru cyashatse kumenya uburyo igikorwa cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa mu karere ka Ngoma uburyo kiriho gikorwamo,  maze tuvugana n'umuyobozi w'Akarere w'ungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mukayiranga Marie Gloriose.

Mukiganiro kigufi,  Mukayiranga yavuze ko igikorwa cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa bikorwa natimu y'akarere kandi bigakorwa hubahirijwe ibyo Urwego rw'Igihugu rushinzwe imiyoborere RGB rwatanzeho umurongo. 

Visi Meya Ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage Mukayiranga Marie Gloriose 

Visi Meya agize ati" ndagirango mbabwire yuko igikorwa cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa turiho turagikora tugendeye kubyo RGB yasabye abafite insengero, nakubwirako icyo gikorwa kitari cyarangira kuko nubu tuvugana ndi mu Murenge wa Rukira hamwe n'itsinda turikumwe turiho turazenguruka tureba niba insengero zujuje ibisabwa".

Yakomeje agira ati" twebwe iyo dusanze wujuje ibisabwa ntarubanza dugirana,  ariko iyo dusanze hari ibituzuye duhita turufunga, rero nicyo kibazo abaturage bagaragaje nkuko nakubwiye ntabwo igikorwa kirazozwa,  naho tuzahagera tureba uko hameze".

Kubijyanye n'imibare y'insengero zimaze gufungwa mu karere ka Ngoma,  Mukayiranga yavuze ko aribuze kuduha imibare nimugoroba. 

Kugeza ubu mu gihugu hose hamaze gufungwa insengero ibihumbi 8000 zitujuje ibisabwa,  ariko iyi mibare ishobora kwiyongera cyangwa ikagabanuka mugihe haba hari insengero zamaze kuzuza ibisabwa zigalomorerwa  cyangwa se izitarabyuzuza zigafungwa.

Bagabo John