Dr Frank Habineza uherutse kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu ariko ntabashe gutsinda , yatangarije ikinyamakuru Rubanda ko n'ubushyize muri 2017 nabwo yari yiyamamarije umwanya w'Umukuru w'igihugu aratsindwa ndetse ntiyajya muri Guverinoma.
Mu kiganiro kigufi Dr Frank Habineza yagiranye n'ikinyamakuru Rubanda, yavuzeko
bakomeje gutanga ishimwe no kwifuriza Ishya n’ihirwe k’ubantu bose bagiye muri gouvernement. Imigisha y’ Imana ibane nabo.
Ubwo Umunyamakuru yari amabujije uko abona muri Guverinoma nshya ishyaka Green Party nta ntebe ryahawe, Hon Dr Frank Habineza yavuze ko gukorera igihugu biba mu buryo bwinshi.
Yagize ati" nubushize muri 2017 twariyamamaje kandi ntamwanya twabonye muri gouvernement ariko ntibyatubujije gukomeza gukorera igihugu cyacu . Kandi ibyo byifuzo byabantu uvuze nubushize byari bihari. Gukorera igihugu biba muburyo bwinshi.
Yashoje avuga ko Imana izabayobora mubyo bazakorera abo banyarwanda babakunda.
Ubwo ibikorwa by'amatora byarangiraga, bimwe mu biganiro byagarukwagaho mu bantu batandukanye, bahaga amahirwe Dr Frank Habineza kuba yazagaragara muri Guverinoma nshya cyangwa se hakagira undi muntu waturuka muri Green Party akabona intebe muri Guverinoma.
Hon Depite Ntezimana Jean Claude
Ishyaka Green Party of Rwanda, kugeza ubu rifite intebe ebyiri mu nteko, aho rihagarariwe na Hon Ntezimana Jean Claude uzanzwe ari n'umunyamabanga w'ishyaka ndetse Hon Masozera Jacky wari usanzwe ari Umucunga mutungo w'ishyaka, ndetse bakagira n'indi ntebe imwe muri Sena aho iyo ntebe yicaweho na Hon Mugisha Alex.
Senateri Mugisha Alex
Bagabo John