•     

Nyabihu: Umwarimu ushaka kuba Umukuru w'igihugu yavuze ko natorwa Abaminisitiri bazajya bapiganirwa imyanya bashaka kujyamo

Umwarimu witwa Hakizimana Innocent wo mu karere ka Nyabihu, wamaze gutangaza ko aziyamamariza umwanya w'Umukuru w'igihugu, yatangaje ko naramuka atorewe kuba Perezida, Abaminisitiri bazajya muri Guverinoma bagomba gutanga kandidature zabo hanyuma hakarebwa ubushobozi bwabo bitewe n'imyanya bashaka ku yobora

Mwari Hakizimana Innocent ushaka kwiyamamaza umwanya w'Umukuru w'igihugu yavuze ko natorwa Abaminisitiri bazajya bapiganirwa imyanya bashaka kujyamo

Mukiganiro Hakizimana Innocent yahaye ikinyamakuru Rubanda,  yavuze ko mu gihe yaba agiriwe ikizere agatorerwa kuba Umukuru w'igihugu,  hari impinduka nyinshi azakora, harimo nokuba abazajya muri Guverinoma bagomba guhatanira imyanya bifuza kuyobora.

Ati" Nindamuka ngiriwe ikizere nkatorerwa kuba Umukuru w'igihugu,  numva hari impinduka nyinshi nzakora, harimo kuba Imyanya yose mu gihugu izajya ipiganirwa hanyuma bakagira manda bayobora itarenze imyaka 10, murizo mpinduka nifuza ko ba Minisitiri bazajya batanga kandidature zabo kuri za Minisiteri bifuza kuyobora hanyuma hakarebwa ubushobozi bwabo niba koko bashobora kuyobora izo Minisiteri bifuza".

Mwarimu Hakizimana Innocent ushaka kwiyamamaza umwanya w'Umukuru w'igihugu 

Muzindi mpinduka Innocent yavuze yazakora mu gihe yaba Perezida, harimo no guhindura itegeko rivuga kubantu bashaka kwiyamamaza basabwa kubanza kubona abantu 600 babasinyira, Innocent avuga ko ibyo ari amananiza kuko ngo arinacyo gituma mu Rwanda nta Mukandida wigenga urabaho kubera ibyo afata nka mananiza.

Uyu mwarimu avuga ko aziyamamaza nkumukandida wigenga ku mwanya w'Umukuru w'igihugu, hanyuma yamara gutorwa agahita ashyinga ishyaka kuko azaba amaze kubona abayoboke.

Bagabo John