•     

Nyagatare: Abaryamana bahuje igitsina basaba ko abakibaha akato babireka

Aba baryamana bahuje igitsina bavuga ko bishimira ko muri rusange badakumirwa kuri serivisi z’ubuvuzi ndetse bakaba badahohoterwa mu izina ry’ubuyobozi bagasaba ko n’abatarabumva ku giti cyabo bahindura imymvire kuko ibyo bakora ari ubuenganzira bwabo.

Abaryamana bahuje igitsina basaba ko abakibaha akato babireka

Bamwe mu baryamana bahuje igitsina bavuga ko n’ubwo nta kato bahabwa muri rusange, usanga hari bamwe bakora mu nzego z’ubuvuzi batarabumva neza bakabima serivisi y’ubuvuzi.

Umwe mu baganiriye na Rubanda.rw, ubwo yari mu Karere ka Nyagatare hakorwa inkuru z’Ubuzima nyuma y’amahugurwa yatanzwe Ihuriro ry'abanyamakuru barwanya SIDA (ABASIRWA) yavuze ko hakewe ubuvugizi kugira ngo imyumvire ya bamwe ihinduke.

Yagize ati: " Muri rusange abantu turyamana duhuje igitsina duhabwa serivisi kimwe nk’abandi ariko usanga hamwe na hamwe babakora mu nzego z’ubuzima bakiduha akato iyo bamenye ko turyamana duhuje igitsina,”
 
Uyu waduhaye amakuru Rubanda.rw yasanze ku Kigo Nderabuzima cya Nyagatare mu Karere ka Nyagatare,intara y’Iburasirazuba, tutashatse kugargaza amazina ye, avuga ko amaze igihe kinini aryamana n’uwo bahuje igitsina ndetse yakomeje kubikora na nyuma yo gushaka umugore.
Yagize ati, “Njye nemera ko ndyamana n'abo duhuje igitsina nubwo mfite umugore n'abana babiri, ntabwo bimbuza no kuba mfite undi mukunzi duhuje ibitsina nawe turyamana,”
Avuga ko kugira ngo birindi indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bafashwa n’Ikigo nderabuzima cya Nyagatare, aho bahabwa serivisi zo kwirinda Virusi itera SIDA, nk’udukingirizo, amavuta yoroshya umubiri ndetse n’ubujyanama n’ibindi.
 
Gusa, avuga ko hakiri bamwe babangamira uburenganzira bwabo, ugasanga babima serivisi z’ubuvuzi ndetse n’abaturage muri rusange agasaba ko iyimyumvire yahiduka.

“Turasaba ko habaho ubuvugizi abantu bakumva ko turi abantu nk’abandi kuko hari bamwe mu bakora mu nzego z’ubuzima  usanga batwima Serivisi kubera ko bazi ko abaryamana n'abahuje igitsina nabo bafite uburenganzira nk’abandi"

Mu kiganiro n'itangazamakuru Umuyobozi w'Akare ka Nyagatare Gasana Stephen, yavuze ko nubwo nta barura ryakozwe kugira ngo hamenyekane abaryamana bahuje igitsina muri Nyagatare, nta kato cyangwa ivangura rihabwa ibyo byiciro.

Umuyobozi w'akarere ka Nyagatare Gasana Stephen 

Nakato Ange, umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyagatare avuga ko inzego z’ubuvuzi zamaze kumva ko abaryamana bahuje igitsina nabo bakenera serivisi ndetse banazihabwa.
Avuga ko kuba hari bamwe bavugwaho gushyira mu kato byaba ari imyumvire igomba guhinduka.

Nakato avuga ko hari n’abaryama bahuje igitsina batariyakira neza ku buryo iyo baje kwivuza ntibamucisheho bumva ko bahawe akato.

Nakato Ange Umuyobozi ushinzwe ubuzima  mu karere ka Nyagatare 
 
Avuga ko nyuma yo guhabwa amahugurwa ku bijyanye n’uko bakwitwara ndetse noshaka serivisi y’ubuzima batangiye kumva ko ari nk’abandi.

Mu Karere ka Nyagatare habarurwa abantu 7006 bakora uburaya harimo abazwi nk’indangamirwa ndetse n’abaryamana bahuje igitsina. N’ubwo nta mibare igaragazwa n’Akarere ka Nyagatare y’abaryamana bahuje igitsina, ikigo Nderabuzima cya Nyagatare kivuga ko abarenga 300 baryamana bahuje igitsina bahabwa serivisi zitandukanye muri iki kigo.

Bagabo John