•     

Nyarugenge: Nyabarongo hagiye kubakwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi

Umuyobozi Nshingwa bikorwa w'Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy, yavuze ko mu rwego rwo kwibuka no guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi baroshywe muri Nyabarongo hariho hatekerezwa ku bakwa Urwibutso rujyanye n'igihe, kuburyo abaje kwibuka bazajya babona naho bashyira indabo.

Nyabarongo hateganywa kubakwa urwubutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruzaba rubumbatiye amateka

Ibi yabigarutseho mu muhango wo gutangiza icyumweru ndetse n'iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994, ni umuhango wabereye mu murenge wa Mageragere.

Ubwo yagezaga ijambo kubari bitabiriye uwo muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ku nshuro ya 30, Umuyobozi Nshingwa bikorwa w'Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy,  yavuze ko  bibabaje kuba hari ahantu hakigaragara imibiri yabishwe muri Jenoside  iboneka ari uko hari gukorwa ibikorwa Remezo

Yagize ati" Birababaje kuba twibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 30, hakaba hakiri hamwe mu bice bitandukanye by'umwihariko mu mujyi wa Kigali haboneka imibiri yabishwe muri Jenoside ikaboneka ari uko bariho bahakorera ibikorwa remezo,  nyamara iyo mibiri yakabaye igaragazwa n'abagize uruhare muri Jenoside cyangwa se hatanzwe amakuru nabantu bazi neza ko aho hantu hiciwe abatutsi".

Aha niho Umuyobozi Nshingwa bikorwa yavuze ko kubufatenye na MINUBUMWE,  hariho hatekerezwa kubakwa Urwibutso rujyanye n'igihe kuri Nyabarongo mu rwego rwoguha agaciro no kwibuka abatutsi bishwe barangiza bakajugunywa muri uwo mugezi, hazaba ari ahantu hameze neza kandi hariho n'amazina yabishwe, kuburyo hazaba habumbatiye amateka. 

Mugusoza Umuyobozi Nshingwabikorwa yihanganishije Imiryango y'Abacitse ku Icumu rya Jenoside yibutsa ko Kwibuka Twiyubaka ari umurage w'ubudaheranwa ugomba gusigasirwa, asaba urubyiruko nabandi kumva neza icyerekezo cy'Igihugu no gukomeza gusigasira ibyagezweho

Bagabo John