•     

Nyaruguru: Gitifu yakatiwe gufungwa imyaka itanu, Njyanama imwirukana burundu- Meya Murwanashyaka

Hamaze iminsi hacicikana urwandiko rwanditswe n'uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w'akagari ka Nyange mu Murenge wa Kibeho Mbonizana Martin, aho yareze Akarere ka Nyaruguru kuba karamwirukanye binyuranyije n'amategeko, Mukiganiro n'ikinyamakuru Rubanda Meya wa Nyaruguru Dr Murwanashyaka Emmanuel yavuze ko uwo Gitifu yirukanywe hakurikije amategeko kuko hari ibyaha yakoze kandi akaba yarabihamijwe n'inkiko.

Meya Dr Murwanashyaka Emmanuel avuga ko Gitifu wa Kagari ka Nyange yirukanywe mu buryo bukurikije amategeko

Muri icyo kiganiro Meya Murwanashyaka Emmanuel yavuze ko Gitifu wa Kagari ka Nyange mu murenge wa Kibeho,  Mbonizana Martin wanditse ibaruwa avuga ko yirukanywe n'Akarere mu buryo bunyuranyije n'amategeko atari byo kuko yirukanwe mu buryo bukurikije amategeko.

Yagize ati" Gitifu Mbonizana Martin hari ibyaha yakoze birimo kuba yarakaga amafaranga mu buryo budakwiye,  cyangwa kwaka amafaranga kugira ngo abashe guha Serivisi abaturage  bari bagenewe, ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko munyungu ze bwite, ibi byaha yaje kubihanirwa n'urukiko rwisumbuye  rwa Nyamagabe maze ahanishwa igifungo kingana n'imyaka itanu isubitse mu gihe ki myaka itatu ndetse anahanishwa gutanga ihazabu ingana na Miliyoni 12".

Meya yavuze ko Njyanama yateranye maze isuzuma ikibazo cya Gitifu Mbonizana Martin isanga adakwiriye kuba mu nshingano hanyuma hafatwa icyemezo cyuko agomba kwirukanwa kandi ibyo byose byakozwe hisunzwe amategeko kuburyo nta tegeko ryishwe.

Ikindi ngo nuko uwo Gitifu nawe abizi neza ko ibyo avuga ataribyo usibye ko ari ukwirengagiza

Mugusoza icyo kiganiro Meya yavuze ko ntakibazo nubwo yashora Akarere mu nkiko ntakibazo gihari kuko ntabwoba bafite kuko ibyo bakoze byose byuharije amategeko.

Ikinyamakuru Rubanda  cyagerageje kuvugana na Gifitu Mbonizana Martin ariko ntabwo byadukundiye.

Bagabo John