•     

Polisi yasabye Abanyarwanda kwirinda gukoresha imvugo zisesereza n'izipfobya Jenoside

Polisi y'igihugu irasaba Abanyarwanda ndetse n'urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye kwirinda kuzikoresha bahakana cyangwa bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ubutumwa bwatanzwe n'umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface mu kiganiro cyihariye yahaye ikinyamakuru Rubanda.rw

Polisi yasabye imyitwarire myiza ku baturage muri bino bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi

Icyo kiganiro cyagaruka ku buryo Abanyarwanda bagomba kwitwara muri iki cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'iminsi 100 yo kwibuka.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Boniface yasabye Abanyarwanda kuba hafi y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, birinda kubabwira amagambo abakomeretsa cyangwa amagambo yo kubashinyagurira 

Yavuze ko buri Munyarwanda wese akwiye gukoresha imvugo zikwiye zitarimo gusesereza ndetse bakirinda gusetsa cyangwa gukina komedi bakinira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari icyaha mpuzamahanga kandi kidasaza.

Aha ni naho Umuvugizi yahereye asaba Abanyarwanda n'urubyiruko muri rusange rukoresha imbuga nkoranyambaga kuzikoresha neza,  birinda guhakana cyangwa  gupfobya jenoside.

Yagize ati " Tuributsa urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye harimo za YouTube,  Facebook,  Twitter n'izindi, kwirinda kuzikoresha bahakana cyangwa bapfobya jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bazikoreshe mu buryo bwubaka kandi buhumuriza".

ACP Rutikanga yongeye kwibutsa abatuye umujyi wa Kigali ko kuri iki cyumweru tariki 7 Mata 2024 hari imwe mu mihanda izaba ufunze byagateganyo mu buryo korohereza abashyitsi

Bagabo John