Kenya: Polisi yatabaye umukobwa wari ugiye kwiyahurira muri kasho akoresheje ikariso, maze bahita bamutwara kwa Muganga kugirango ahabwe ubutabazi.
Abakobwa babiri bari munsi y'imyaka 18, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi
Sirende mu Ntata ya Kiminini, Aho bakurikiranyweho icyaha cyo gujya gushaka abagabo batarageza imyaka y'ubukure.
Ababyeyi baba bana, nibo basabye Polisi ngo ibe ibafunze kugeza ubwo hazafatwa abagabo bari barashatse bano bana.
Nyuma yo kugezwa muri kasho, umwe muri abo bakobwa wanasanzwe baramuteye inda, yahise ashaka kwiyahura akoreshe akenda kimbere (Ikariso) ariko Polisi zihita zitabara vuba maze bahita bamutwara mu bitaro ngo ajye guhabwa ubuvuzi.
Raporo ya Muganga niyo yagaragaje ko uwo mukobwa basanze atwite, ni mugihe mu genzi we basanze akarangabusugi karavuyeho bigaragara ko bamusambanyije.
Kugeza ubu Polisi yahise itangira guhiga bukware abo bagabo bicyekwa ko baba bararongoye abo bakobwa batarageza imyaka y'ubukure.
Bagabo John