•     

Polisi yataye muriyombi Umunyabugeni waciye ifoto y'umukuru w'igihugu

Umunyabugeni witwa Shadrack Chaula ufite imyaka 24 yatawe muriyombi na Polisi mu ntara ya Mbeya, nyuma yo kwifata Video ariho atuka Umukuru w'igihugu ndetse agahita atwika n'ifoto igaragaza Perezida Samia Hassan Suluhu.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Mbeya Benjamin  Kuzuga, yavuze ko Polisi yataye muriyombi Shadrack Chaula nyuma yaho hakwirakwiye Video uyu musore yafashe ariho atuka Perezida Samia ndetse yarangiza agahita aca n'ifoto igaragaza Perezida Samia,  ibi uyu musore akaba yarabikoze tariki ya 30 Kamena uyu mwaka.

Mu kiganiro Umuyobozi wa Polisi yagiranye n'ikinyamakuru Mwanchi Rubanda gikesha iyi nkuru,  yavuze ko Shadrack usanzwe ari Umunyabugeni  Ushushanya amshusho atandukanye, yafashe Video ariho atuka Perezida Samia ndetse ahita aca n'ifoto igaragaza Perezida.

Uyu Muyobozi wa Polisi yavuze ko nyuma yaho hakwirakwiye iyo video ku mbuga nkorabyambaga,  Polisi yahise itangira gushakisha uwo musore kugeza amaze gutabwa muriyombi, ubu akaba ategerejwe kugezwa imbere y'ubutabera

Gusa ntabwo haratangazwa icyavuye mu iperereza ry'ibanze icyaba cyateye uwo musore guca ifoto y'umukuru w'igihugu ndetse ntanubwo higeze havugwa ibitutsi yaba uwo musore yatutse Perezida Samia

Bagabo John