•     

PS Imberakuri yatanze urutonde rw'abakandida Depite 80

Ishyaka PS Imberakuri kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gicurasi 2024 ryatanze urutonde rw'abakandida Depite 80 kuri Komisiyo y'amatora, bazahatana mu matora ateganyijwe muri nyakanga uyu mwaka.

PS Imberakuri batanze urutonde rw'abakandida Depite 80 bazaserukana mu matora yo muri Nyakanga.

Mugihe habura iminsi ine kugirango igikorwa cyo gutanga kandidature ku bifuza kuyobora u Rwanda ndetse nabibifuza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko,  kuri uyu wambere Ishyaka PS Imberakuri ryashyikirije Komisiyo y'amatora urutonde rw'abakandida Depite 80  bifuza kujya mu Nteko.

Komisiyo y'amatora ubwo yari imaze kwakira urwo rutonde rwatanzwe na Perezida w'Ishyaka Hon Depite Mukabunani Christine, Hon Mukabunani Christine yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru maze yongera gushimangira ko Ishyaka ritazatanga Umukandida ku mwanya w'Umukuru w'igihugu ndetse ko ntanumukandi rizashyigikira. 

Yagize ati" Ishyaka PS Imberakuri twahisemo kudatanga Umukandida ku mwanya w'Umukuru w'igihugu kubera ko dushaka gushyiramo imbaraga mu kwamamaza abadepite kugirango tuzabashe kubona imyanya myinshi mu Nteko, ikindi nuko nta mukandida wundi twe nka PS Imberakuri tuzashyigikira,  gusa twasabye abarwanashyaka bacu ko buriwese yazatora Umukandi Perezida abona umubereye".

Ishyaka PS Imberakuri risanzwe rifite imyanya ibiri mu Nteko Ishingamategeko aho harimo Depite Mukabunani Christine ndetse Niyorurema Jean- Rene.

Bagabo John