•     

"Ririya ryo sinitegeko ririmo ibipfuye byinshi, ntanubwo rizamara umwaka, Marie Immaculée Ingabire"

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Marie Immaculée Ingabire, yavuze ko itegeko ry'umuryango riherutse gutorwa mu nteko ririmo ibipfuye byinshi gusa ngo niryihangana rizamara umwaka umwe.

Marie Immaculée Ingabire, avuga ko itegeko ry'umuryango ririmo ibipfuye byinshi kandi ko iryihangana rizamara umwaka umwe gusa

Ibi Madam Marie Immaculée Ingabire
yabitangarije mu kiganiro yagiranye numwe mu miyoboro ya YouTube ikorera mu Rwanda, mu kiganiro cya garukaga ku ngingo zitandukanye harimo uko uyu Muyobozi yarwaye abantu bagatangira kwishima ngo agiye gupfa, ndetse n'ingingo zikaruka ku matora hamwe n'ingingo ivuga ku muryango by'umwihariko ku bashakanye.

Ubwo Umunyamakuru yamubazaga uko abona ku mibanire y'ingo ziki kihe ndetse n'itandukaniro ningo zo hambere, Ingabire yamusubije agira ati" abagore bakera bazaga bashaka kubaka ntayindi mibare myinshi babaga bafite, ntabindi bagambiriye, naho abiyi minsi bagenda bafite imibare".

Aha niho Ingabire yahereye anenga itegeko riherutse gutorwa ni nteko ishinga amategeko aho yavuze ko ririmo byinshi bipfuye kandi ko niryihangana rizamara umwaka umwe.

Yagize ati" nuko nabonye  n'itegeko bazanye ngo rigiye kubihindura, numvise binsekeje cyane biriya ntakintu rizabihindura , yego ririmo ibipfuye byinshi ririya ryo sinitegeko n'impamo y'imana,  rizakora wenda umwaka umwe, ikintu kimbabaza igihe cyose dushaka ibusubizo bidafite aho bihuriye n'ibibazo."

Madam Ingabire yakomeje avuga ko abakobwa benshi baterwa inda kubera irari  ry'intu, abaziterwa kubera urukundo ni nka 2%  kandi abagabo bazibatera usanga nubundi bafite abagore, akibaza niba uzafata umwana w'inyaka 18 w'umukobwa ukamushyingira ku mugabo wa muteye inda kandi uzi ko asanzwe afite undi mugore., ati ubwo waba wemeje ubuharike, cyeretse uhinduye itegeko Nshinga mu ngingo zaryo nyinshi.

Abadepite baherutse gutora  itegeko rigenga abantu n’umuryango ririmo ingingo yemeza ko umuntu ufite imyaka 18 ariko utaruzuza imyaka 21, yifuza gushyingirwa ashobora kugaragariza impamvu zifatika ushinzwe irangamimerere ku rwego rw’Akarere, agasaba gushyingirwa.

Imwe mu ngingo zagarutsweho cyane iri muri iri tegeko ni iya 197 ivuga imyaka yo gushyingirwa, ishimangira ko ari imyaka 21.

Igika cya kabiri cy’iyi ngingo kigira kiti “Umuntu ufite nibura imyaka 18 y’amavuko ariko utaragira imyaka yo gushyingirwa ashobora kwemererwa gushyingirwa ku mpamvu zumvikana iyo abisabye mu nyandiko umwanditsi w’irangamimerere ku rwego rw’Akarere.”

Bagabo John