Ubwo hasozwaga Inama y'iminsi ibiri y’Umushyikirano, kuri uyu wa Gatatu, tariki 24 Mutarama 2024, Perezida Kagame yavuze ko Amarozi na Ruswa aribyo byatumye azinukwa kongera kureba umupira w'u Rwanda.
Ubwo yasubizaga ikiazo cya Jimmy Mulisa wakiniye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ wari umusabye gusubira kuri stade.
Jimmy yagize ati" Ndabyibuka kera hari ukuntu wazaga kudufana. Ngira ngo muheruka kumva Amavubi ejo bundi dutsinda Afurika y’Epfo, tugiye no kujya muri stade nziza, turagusaba ko wakongera ukagaruka."
Jimmy Murisa yasabye Umukuru w'igihugu kongera ku garuka kuri Stade
Perezida Kagame asubiza iki kibazo yagize Ati" Ndabyumva hari ibyo bansaba ariko nanjye hari ibyo mbasaba. Icyatumye ngabanya kujyayo nibo byaturutseho kuko hari ibyo wabonaga badahindura imico. Ni ibintu bigenda bikajyamo ruswa n’amarozi. Ibintu nk’ibyo njye ntabwo nabijyamo.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko ikindi kibazo kigaragara muri ruhango ari uko buri mu kinyi wese yahindutse Umutoza ibyo bika bikiri ikibazo kandi bikaba bikiriho
Umukuru w'igihugu yasoje asaba Minisiteri ya Siporo gushyira imikino ku murongo, bityo ko ni bigenda neza azasubira ku kibuga.
Bagabo John