•     

Sida ntiyandurira mu busambanyi gusa, no mu mibonano mpuzabitsina irandura

Iyo umuntu agize ibyago byo kwandura virusi itera Sida akenshi bahita bavuga ko yayikuye mu busambanyi, nyamara sibyo kuko harimo abayandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Virusi iterasida iracyahari abanyarwanda baraswabwa gukomeza kuyirinda.

Nk’uko bisobanurwa na Madamu Sebujangwe Blandine ushinzwe ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abantu bafite virusi itera Sida, mu Ihuriro ry’imiryango ishinzwe kurwanya Sida, RRP +, ngo abantu bakunze kugira urujijo kandi bisobanutse. 

Agira ati ‘’Uwasambanye ni uwakoze imibonano mpuzabitsina n’uwo batashakanye, ariko abashakanye ntibaba basambanye ariko ntibyababuza kwanduzanya mu gihe harimo uwaba yaranduye virusi itera Sida.’’

        Madamu Sebujangwe Blandine 

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru bakora inkuru z'ubuzima bari mu mahugurwa yateguwe n'Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru barwanya Sida mu Rwanda (ABASIRWA) ku bufatanye n'Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yavuze ko Sida igihari kandi nta cyiciro itabarizwamo, abantu bakaba bakangurirwa kwirinda kwishora mu busambanyi cyangwa bakibuka kwikingira.

Madamu Blandine yavuze ko hanze hari imyumvire yuko umuntu wese wagize ibyago akandura Sida bahita bavuga ko yayikuye mu mubusambanyi, nyamara sibyo kuko ushobora gusanga nka 50% bashobora kuba barayanduriye mu mibonano mpuzabitsina.

Aha niho yahereye asobanura ko abantu bakwiye gutandukanya Ubusambanyi no gukora imibonano mpuzabitsina,  kuko Ubusambanyi bukorwa n'umuntu udafite umugabo cyangwa umugore, ni mugihe imibonano mpuzabitsina ikorwa n'abantu bashakanye babana nk'umugabo n'umugore.

Inzego z'ubuzima mu Rwanda zikangurira abantu kumva ko Sida ntaho yagiye ahubwo bagomba gukomeza kwirinda ndetse no kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze, uwasanga yaragize ibyago byo kwandura agahita atangira gufata imiti neza kugira ngo bimufashe kugira ubuzima bwiza.

Bagabo John