•     

"Sinumva impamvu umuntu yishyurira Perime nyuma y'imyaka itanu, Ho Dr Frank Habineza "

Hon Dr Frank Habineza yavuze atiyimvisha uburyo umuntu akorera uruhushya rwo gutwata ikinyabiziga ruzwi nka "Perime" hanyuma nyuma y'imyaka Itanu akongera akayishyurira nyamara iriya Perime ifatwa nka risanse, ibi yabigarutseho mu karere ka Nyabihu muri Mukamira ubwo yariho asobanura ibyo bazakora mu gihe baramuka bamutoreye kuba Umukuru w'igihugu.

Ntibyumvikana uburyo umuntu asabwa kwishyura Perime nyuma y'imyaka itanu

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2024, ishyaka DGPR riyobowe na Kandida Perezida Hon Dr Frank Habineza ndetse n'abakandida Depite 50, bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira.

Ubwo Hon Dr Frank Habineza yavuga ibikubiye muri Manifesto y'ishyaka bazakora mu gihe baramuka bamugiriye ikizere bakamutorera kuba Umukuru w'igihugu., yavuze ko hari abiga mu ishami ry'igiforomo bamubwiye ko bafite imbogamizi zuko basabwa kwishyura amafaranga ya Diproma zabo nyamara ntaho biba ko umuntu yishyura Diproma yakoreye ikizamini.

Yagize ati" hari bamwe mu banyeshuri biga ishami ry'ubuforomu bambwiye ko bafite imbogamizi zuko bishyuzwa amafaranga ya Diproma zabo, ibi ntaho biba kuko nange mfite Diproma nyinshi ariko ntabwo nzisorera."

Hon Dr Frank Habineza akivuga kuri iyo ngingo, yahise avuga ko hari n'ikibazo cyabantu bishyuzwa amafaranga y'uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ruzwi nka "Perime" aho usanga  nyuma y'imyaka itanu  umuntu asabwa kongera kwishyura urwo ruhushya.

Yagize ati" Ntabwo niyumvisha uburyo umuntu yakwishyura Perime yakoreye ngo ni uko hakiyeho imyaka itanu, ibyo ntabwo aribyo kuko ruriya ruhushya rufatwa nka risanse kandi  ntamuntu ukwiye kwishyuzwa risansi yakoreye."

Kuri uyu wa gatatu ishyaka DGPR rirakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Rutsiro na Karongi.

Bagabo John