Kuri uyu wambere tariki ya 19 Kanama 2024, abasore bane barimo Umusirikare n'Umucungagereza bitabye Urukiko rw'ibanze rwa Dodoma, maze bamenyeshwa ibyaha baregwa nabo babitera utwatsi.
Abo basore uko ari bane harimo Umusirikare witwa Clinton Dams, ndetse n'Umucungagereza witwa Playgod Mushi, hamwe nabandi basivile harimo uwitwa, Lord Lema hamwe nundi witwa Nickson Jackson.
Aba urukiko rwabamenyesheje ko bakurikiranyweho ibyaha biibiri harimo icyo kurema agatsiko kagambiriye gukora icyaha ndetse n'icyaha cyo gusambanya muruhame., gusa abo basore bose uko ari bane ibyaha baregwa babihakanye bivuye inyuma.
Urukiko rwanzuye ko ruzaburanisha urwo rubanza mu minsi ine yikurikiranya guhera kuri uyu wakabiri kugeza ku wagatanu.
Urukiko rwavuze ko abo basore bazakomeza gufungwa kandi ko hatemerewe gutanga ingwate ngo baburane bari hanze bitewe n'uburemere bw'icyaha bakurikiranyweho.
Aba basore batawe muriyombi nyuma yaho hakwirakwijwe video igaragaza umukobwa ariho asambanywa mu ruhame, ndetse humvikana amajwi yabo basore babwira uwo mukobwa ngo nasabe imbabazi Afande.
Icyo gihe byavuzwe ko hari Umogore mu ngabo za Tanzania ufite ipeti rya Captain, buvugwa ko ariwe watanze amabwiriza yo gusambanya uwo mukobwa nk'igihano cyuko ngo yabonaga agendana n'umugabo we., gusa uwo mufande ntabwo aratabwa muriyombi
Bagabo John