•     

Tanzania: " Akazi Imana yantumye gukora ntabwo kararangira, Dr Philippe Mpango "

Visi Perezida wa Tanzania Phillipe Mpango wari umaze iminsi atagaragara, yongeye kugaragara kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2023 ari murusengero ashima Imana.

Visi Perezida Mpango yashimye Imana nyuma y'ukwezi kurenga atagaragara

BBC yari herutse gutangaza ko  uyu mugabo ashobora kuba arwaye ariko ayo makuru yaje kwa maganirwa kure na Minisitiri w’Intebe wa Kassim Majaliwa avuga ko Visi Perezida amaze iminsi ari hanze y’Igihugu.

Kuri iki cyumweru nibwo Visi Perezida Mpango yagaragaye muruhame ari mu materaniro ashima Imana. 

Yagize ati" Havuzwe byinshi ku mbuga nkoranyambaga, hari nabavuze ko ndi muzuka, ariko ndagira ngo mbibutse icyanditswe kiboneka muri Zaburi 118 umurongo waho wa 17

"Sinzapfa ahubwo nzarama, Ntekerereze abantu imirimo Uwiteka yakoze.
(Zaburi 118:17)

Mpango yavuze ko akazi imana yamuhamagariye gukora katari karangira kandi ngo igihe nikigera Imana Imana ikamuhamagara ntakabuza azataha.

Ati" Ndagirango mbabwire ko Akazi Imana yantumye gukora ntabwo kararangira,  kandi igihe nikigera Imana Ikampamagara ntakabuza nzataha."

Nubwo atigeze yerura ngo avuge yuko yari hanze mu buryo bwo kwivuza,  ariko mu ijambo rye yakunze gushimira abantu bose ba musengeye, bisa naho atari ameze neza.

Gusa yavuze yuko yari hanze y'igihugu mu kazi, ariko ntabwo yigeze avuga igihugu yari yaragiyemo.

Visi Perezida Mpango yaheruka kugaragara mu ruhame ku wa 31 Ukwakira mu 2023 ubwo yari yahagarariye Perezida Samia Suluhu Hassan mu nama y’Umuryango SADC yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Bagabo John