•     

Tanzania: General Mabeyo yahishuye ko Nyakwigendera Magufuri ya mubwiye ko atazakira

Umugaba w'Ingabo uri mu kiruhuko kizabukuru General Venance Mabeyo, yahishuye ko Nyakwiendera Dr John Pombe Magufuri yamubwiye ko Imana ya mwiyeretse ikamubwira ko atazakira hanyuma asaba ko yahita asezererwa akajya gupfira iwabo Chato ariko uwo Mugaba w'Ingabo amububwira ko bitakunda.

General Venance Mabeyo yavuze ko Nyakwiendera Magufiri yamu bwiye ko atazakira.

Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2024 imyaka itatu irashyize Nyakwigendera Perezida Dr John Pombe Magufuri yitabye Imana.

Mu kiganiro Uwahoze ari Umugaba w'Ingabo za Tanzania uri mukirihuko kizabukuru General Venance Mabeyo yagiranye n'ikinyamakuru  Daily news Digital ubwo yagarukaga kubihe byanyuma bya Nyakwigendera Perezida Magufuri.

Yagize ati" Imana yaramwiyeretse imubwira  ko atazakira, maze ahita asaba ko nabwira abaganga bakamusezerera agataha murugo ahitwa Chato akaba ariho ajya gupfira, amaze kubimbwira namubwiye ko bitashoboka kuko ari mu maboko y'abaganga kandi baracyakomeza ku muvura"

Yakomeje agira ati"  yarampamagaye ngo CDF   ngwino,  mpageze ahita ambwira ngo sinshobora gukira bwira bano baganga bansezerere ntahe, mpita mubwira ngo" Nyakubahwa ntabwo biri mu bubasha bwange bwo gutegeka abaganga ngo bagusezerere".

General Venance Mabeyo Uri mukirihuko kizabukuru .

Muri cyo kiganiro General Mabeyo yavuze ko ikindi kintu cyari gikomeye Perezida Magufuri amaze Kwitaba Imana, kwari ukumenya niba Uwari Visi Perezida Samia Hassan Suluhu azarahira mbere yo gushyingura cyangwa azarahira nyuma yogushyingura.

Nyakwigendera Perezida Dr John Pombe Magufuri yitabye Imana tariki 17 Werurwe muri 2021 aguye mu bitaro byatwa Emilio Muzena, Biherereye muri Dar es Salaam   aho yitabye Imana azize Umutima nkuko byemewe n'abaganga.

Bagabo John