•     

Tanzania: Hari abantu bahawe Miliyoni 6 ngo bazashimute Umuyobozi w'Intara

Umuyobozi w'Intara ya Arusha Paul Makonda, yahishuye ko hari abantu umunani bariho bamuhiga ngo bazamushimute ndetse ko bamaze kwishyurwa Miliyoni 6 z'amashilingi kugirango bazabashe kugera kuri uwo mugambi.

Umuyobozi w'Intara ya Arusha arahigwa n'abantu bahawe ikiraka ngo bazamushimute

Uyu Muyobozi yavuze ko hari ubwo yari mu nama maze umugiraneza umwe amwandikira ubutumwa bugufi kuri terefone bumusaba gusoza inama agahita ataha vuba na bwangu. 

Yagize ati" mperutse kuba nyoboye inama hanyuma mbona ubutumwa muri terefone bw'umugiraneza bugira buti" Gira usoze inama burije utahe, ndamusubiza nti kubera iki? Ahita ambwira ngo" urahigwa cyane hano mu munjyi wa Arusha hari abantu umunani bahawe  amashiringi Miliyoni 6 ngo bazagushimute".

Uyu muyoyobozi w'Intara yahise asubiza uwo mutu ko arinzwe n'abamarayika  kandi ko umuntu apfa kubera igihe Imana iba yarakugeneye kubaho cyageze. 

Uyu Paul Makonda mu bihe bishyize yigeze kuvuga ko hari bamwe mu ba Minisiti batanga amashilingi bakayaha abaturage kugirango baharabike ndetse banasebye Perezida Samia bakoresheshe Imbuga nkoranyambaga. 

Bagabo John