•     

Tanzania: Ibyapa biriho ifoto ya Magufuri byatangiye ku manurwa

Leta ya Tanzania yatangiye ku manura ibyapa byose biriho amafoto ya Nyakwigendera Dr John Joseph Pombe Magufuri umaze imyaka itatu yitabye Imana .

Ibyapa biriho ifoto ya Maguri byatangiye ku manurwa

Ntampamvu yaba yatangajwe n'inzego zibifitiye ububasha icyatumye hafatwa icyemezo cyo kumanura amafoto yose ari hirya nohino mu gihugu ndetse nayamanitse mu biro by'ishyaka riri ku butegetsi rya (CCM) Chama Cha Mapinduzi.

Hari video yasohotse igaragaza imodoka ihagaze ahantu bariho bamanura icyapa kiriho ifoto ya Magufuri, kuri iyo modoka hariho umuntu ukora mu nzego z'umutekano bigaragara ko ariwe wari uhagarariye icyo gikorwa.

Gusa nyuma yaho ikinyamakuru kimwe cyandikirwa muri Tanzania gisohoye inkuru  ivuga uburyo amashusho yose ya Nyakwigendera Maguri ariho amanurwa ahantu yari amanitse haba ku mihanda ndetse no muri za biro z'ishyaka, hari abatanze ibitekerezo bagaragaza kutishimira icyo gikorwa.

Umwe yagize ati" mu byukuri ibi byapa byagombaga kugumaho kugeza muri 2025, ntamuntu numwe wari warigeze ababikoraho ariko dore biriho biramanurwa bijugunywa hasi".

Gusa hari nabavuze ko burya uwapfuye biba byarangiye ntampamvu yo gukomeza  kureba biriya byapa biriho ariya mashusho ye.

Bagabo John