Impanga ebyri zisa, ubwo zari zatumiwe mu kiganiro kuri Wasafi Radio tariki ya 6 Werurwe 2024, imwe yahishyuye ko bitewe nuko impanga zisa cyane imwe yakore indi ikizamini ubwo bigaga muri Kaminuza., nyuma yaho hasakaye iyo video ivuga uburyo impanga yakoreye indi ikizamini, Ubuyobozi bwiyo Kaminuza bwahise busohora itangazo ko bugiye gusuzuma ibyavuzwe nizo mpanga hanyuma basanga ari ukuri bakazafatirwa ibihano.
Izo Mpanga ubwo zari muri icyo kiganiro, Umunyamakuru yabagije niba imwe muriyo yaba itarahanwe cyangwa ngo ifashe ngenzi yayo mu kibazo bitewe nuko zisa
Imwe murizo Mpanga itazuyaje yahise isubiza umunyamakuru uburyo ubwo bari bashoje amashuri yisumbuye bagiye mu ingando zikorwa n'abanyshuri bitegura kujya muri kaminuza, hanyuma imwe murizo Mpanga ikajya ihanirwa ibyakozwe namugenzi we bitewe nuko zisa.
Yahise anahishura ko uretse ibyo bijyanye no guhanwa bitewe nuko imwe yabaga yakoze amakosa, harigihe umwe muri izo Mpanga ubwo bari muri kaminuza yamukoreye ikizamini.
Uyu mukobwa ubanza niwe wavuze ko yakoreye mu genzi we ikizamini muri Kaminuza
Ati'' Ubwo twari muri Kaminuza hari ikizamini mugenzi wange yari yatsinzwe asabwa kugisubiramo hanyuma nkoresha ibyangombwa bye mukorera icyo kizamini ahita atsinda."
Ubuyobozi bwa Kaminuza izo Mpanga zizeho bwahise busohora itangazo buvuga ko bugiye gusuzuma icyo kibazo
Nyuma y'icyo kiganiro hahise hasakara video kumbuga nkoranyambaga zigaragaza uburyo imwe muri izo Mpanga yakoreye undi ikizamini, maze ubuyobozi bwiyo Kaminuza buhita busohora itangazo rivuga ko bugiye gusuzuma ibyavuzwe nizo mpanga hanyuma bwasanga ibyo bavuze ariko byagenze bagafatirwa ibihano.
Bagabo John