Abantu babiri barimo Padiri ndetse n'umucungamutungo wakiriziya gaturika uyu Padiri yayoboraga, bitabye ubutabera kuri uyu wakabiri tariki ya 6 Kanama 2024, basanga baregwa ibyaha 178 harimo n'icyaha cyo kuyobora umutwe w'amabandi.
Padiri Karoli Mganga wari Padiri kuri kiriziya gaturika ya Bunda mu ntara ya Mara, ndetse nuwari umucungamutungo we Gerald Mgendigendi., bitabye ubutabera maze bamenyeshwa ko bakurikiranyweho ibyaha 178 harimo n'icyaha cyo kuyobora umutwe w'amabandi.
Mu byaha Padiri arengwa ndetse n'umucungamutungo harimo icyaha cyo guhimba inyandiko, icyaha cy'ubujura ndeste n'icyaha cyo kuyobora umutwe w'amabandi ndetse n'ibindi byaha babwiwe ko bazabimenyeshwa ubwo urubanza ruzaba rutangiye kuburanishwa mu mizi.
Kucyaha cy'ubujura, aba bagabo bivugwa ko bibye Miriyari 7 z'amashilingi ubwo bari abayobozi kuri iyo kiriziya, ndetse baniba Amadorari y'amerika ibihimbi 100 hamwe n'amayero ibihumbi 2000.
Muri ibyo byaha baregwa harimo n'icyaha cyo kuyobora umutwe w'amabandi wafatanyine nabo bagabo kwiba ayo Mashilingi.
Urubanza ruzatangira ku biranishwa mu mizi tariki ya 20 Kanama 2024, arinabwo bazamenyeshwa ibyo byaha 178 bakurikiranyweho.
Bagabo John