Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu, yabwiye Abaminisitiri aherutse guhindurira za Minisiteri ko atari igihano bahawe ahubwo ari impinduka zisanzwe.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 1Nzeri 2023, Perezida Samia yakiriye indahiro zabamwe mu baminisitiri baherutse kwingira muri Guverinoma ndetse n'abandi yahinduriye za Minisiteri, uyu muhango ukaba wabereye muri Perezidanse nto yo mu birwa bya Zanzibar.
Mu ijambo rye, Perezida Samia yabwiye abo baminisitiri ko bagomba kumenya ko ari abakozi ba baturage, Ati" Ndagirango mbabwire ko muri abakozi baba turage, turi abakozi babaturage. harigihe umuntu azamurwa mu ntera cyangwa yahabwa umwanya akumva ko akomeye ariko ntiyibuke ko ari umukozi w'abaturage"
Perezida samia yibukije abo baminisitiri ko bamwe muribo bahinduriwe za Minisiteri atari igihano bahawe ahubwo ari impinduka zisanzwe zo kugirango zigere mu bice bitandukanye by'igihugu.
Ati" Ntabwo izi mpinduka ari Igihano ahubwo ni impinduka zisanzwe kugirango zigere no mubice itandukanye by'igihugu."
Kuri uyu wagatatu nibwo Perezida Samia yakoze impinduka muri Guverinoma aho yasubijeho umwanya wa Minisitiri w'Intebe w'ungirije wari umaze imyaka 29 warakuweho, uyu mwanya wahawe Dr Doto Bitoke wanahawe kuyobora Minisiteri y'ubwubatsi.
Bagabo John