Perezida Samia yageze ku muri Namibia kuri uyu wagatanu tariki ya 23 Gashyantare 2024, mu muhango wo gushyingura Nyakwigendera Dr Hage Geingob wari Perezida wa Namibia uherutse kwitaba Imana.
Perezida Dr Hage Geingob arashyingurwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024
Umuhango wo guherekeza bwanyuma Nyakwigendera Dr Hage Geingob uzabera mu mujyi wa Windhoek.
Perezida Hage Geingob yitabye Imana tariki ya 4 Gashyantare 2024 aguye mu bitaro bya Lady Pohamba aho yari amaze iminsi arwariye.
Dr. Hage G. Geingob yayoboye Namibia kuva mu 2015, ndetse manda ye ya kabiri byari biteganyijwe ko izarangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2024
Bagabo John