Mu itsinda ''F" Ikipe ya Tanzania Taifa Stars yaraye itsinzwe na Marocco ibitego 3 kubusa, nyuma y'umukino Perezida Samia yavuze ko ntamahirwe ikipe yagize kuri uwo mukino ariko ngo igihugu ki bari inyuma mu mikino isigaye.
Abakurikiye umukino wa Tanzania yakinye guhera ku isaha ya saa Moya na Marocco, byagaragaraga ko Marocco yari hejuru cyane arinacyo cya yifashije gutsinda Tanzania ibitego bitatu ku busa.
Ubwo umukino wari urangiye, Perezida Samia yahise yandika kuri X avuga ko umukino wari mwiza ariko Abasore ba Taifa Stars batagize amahirwe kuri uwo mukino .
Samia ati" Umukino wari mwiza kuri uyu mugoroba nubwo abasore bacu ba Taifa Stars batagize amahirwe, turabifuriza amahirwe masa kandi n'igihugu kiri inyuma yanyu mu mikino yindi musigaje ".
Kurundi ruhande, hari ikinyamakuru kimwe cyanditse ko Tundu Lisu wa CHADEMA utavuga rumwe na Tanza, ariwe Muyobozi wenyine wabashije kujya gufana Taifa Stars afite idarapo rya Tanzania.
Bagabo John