Umugabo witwa Kisumo Emmanuel w'imyaka 38 utuye mu ntara ya Mwanza, yishe umwana we amuciye ijosi kumpamvu zuko ngo uwo mwana atari amaraso ye ko ahubwo umugore we ya mubyaye hanze.
Nyuma yo kwica uwo mwana we w'imyaka itatu avuga ko atari amaraso ye, yahise afata umurambo w'uwo mwana ajya ku ujugunya mu kidendezi cy'amazi maze nawe ahita afata umugozi yimanika mu giti ahita ahasiga ubuzima.
Umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Mwanza Wilbroard Mutafungwa, yavuze ko nyuma yo kubona uwo murambo w'umwana, bahise batangira gishakisha se byavugwagwa ko ariwe wamwishe akamujugunya mu kidendezi cy'amazi, muri uko gushakisha baje gusanga uwo mugabo amanitse mugiti yamaze gushyiramo umwuka.
Umurambo w'uwo mwana bahise baushyikiriza umuryango we ngo ushyingurwe, ni mugihe umurambo w'uwo mugabo wahise ujyanwa mu bitaro ngo ujye gukorerwa isuzuma.
Bagabo John