•     

Tanzania: Umudepite yasabye ko abasambanya abana bajya bacibwa Ubugabo

Mu nteko Ishinga amategeko havutse impaka aho hari abadepite bifuza ko umugabo wasambanyije umwana uri munsi y'imyaka 10 yajya ahabwa igihano cyo kunyongwa kugeza apfuye, ni mugihe hari undi yatanze igitekerezo ko aho kunyongwa yazajya acibwa Ubugabo.

Abadepite barasaba ko hajyaho ibihano bikarishye ku Bagabo basambanya abana bari munsi y'imyaka 10

Izompaka zijyanye n'amategeko n'ibihano muri rusange kubagabo basambanyije umwana uri munsi y'imyaka 10 ko yajya ahanishwa kunyongwa cyangwa agahanishwa gucibwa ubugabo, zagarutsweho kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024, ubwo inteko yigaga ku mishinga y'amategeko. 

Ubwo bageraga mu mwanya wo gutanga ibitekerezo, Depite witwa Rita Kabati na Depite Najma Murtarz, bavuzeko  ikibazo cyo gusambanya  abana kimaze gufata indi ntera bityo ko Leta ikwiye guhindira ibihano bihabwa abagabo basambanyije abana bari munsi y'imyaka 10

Depite Rita Kabati yagize ati" ikibazo cy'abagabo basambanya abana kimaze  gufata indi ntera mu gihugu,  hakwiye kujyaho uburyo bw'ibihano bikarishye kubagabo basambanyije abana bari munsi y'imyaka 10 bakazajya bacibwa ubugabo bwabo, kuko nubundi ubwo bugabo aribwo buteza ikibazo."

Depite Rita Kabati,  niwe wasabye ko Abagabo basambanyije abana bari munsi y'imyaka 10 bajya bacibwa Ubugabo.

Asubiza icyo kibazo, Umunyamanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutabera Jumanne Sajini, yavuze ko amategeko ahari, avuga ko icyaha cyo gusambanya muri rusange gihanishwa igifungo cya burundu, ariko iyo icyo cyaha cyakorewe umwana uri munsi y'imyaka 10 ahanishwa igihano cyo kunyongwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera, Jumanne Sajini 

Gusa uyu Umunyamabanga wa Leta, yavuze ko bitewe n'uburyo ikibazo cyo gusambanya abana bato kimaze gufata indi ntera, harebwa uburyo amategeko yavugururwa, ariko nanone kuvuga ko uwasambanyije umwana yajya ahanishwa gucibwa ubugabo,  kugeza ubu ntabwo biri mu mategeko  y'igihu.

Kucyumweru gishyize nibwo Polisi yo muri Dodoma,  yataye muriyombi umugabo ucyekwa gusambanya  uruhinja yibyariye rufite amazi atandatu kugeza rwitabye Imana.

Bagabo John