Muri Tanzania hakomeje kuvugwa inkuru y'umusirikare kazi ufite ipeti rya Captain bicyekwa ko yategetse abasirikare ba murinda batanu gusambanya umwana w'umukobwa, nkigihano kubera ko uwo mukobwa agendana n'umugabo we.
Ni video yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkorabyambaga, kuri iki cyumweru tariki ya 4 Kanama 2024 igaragaza abasore bari mu gikorwa cyo gutera akabariro.
Iyi video ikimara gusohoka, byavuzwe ko ayo mahano yabereye mu karere ka Temeke mu Ntara ya Dar es Salaam.
Umuvugizi wa Polisi muri Tanzania, David A, Misime (DCP) yahise asohora itangazo ryamagana icyo gikorwa kigayitse ndetse anasaba inzego z'umutekano gushakisha no guta muriyombi abo bantu bose bagize uruhare muri icyo gikorwa cya bunyamaswa.
Usibye iryo tangazo ryasohowe n'umuvugizi wa Polisi, ikigo gishinzwe amategeko n'uburenganzira bwa muntu (LHRC) cyahise gisaba Perezida Samia akaba n'Umugaba w'ingabo w'ikirenga, kwamagana icyo gikorwa ndetse kinasaba n'umugaba w'ingabo hamwe n'umuyobozi wa Polisi gukora ibishoboka byose abagize uruhare muri icyo gikorwa bagatabwa muriyombi.
Dr Anna Henga, Umuyobozi w'icyo kigo yagize ati' Uyu mukobwa yasambanyijwe n'abasore batanu bicyekwa ko bari mu gisirikare k'igihugu., nkuko bigaragara muri video eshatu zitandukanye, abo basore bavugaga ko amabwiriza yo gusambanya uwo mukobwa bayahawe na Fande wabo nkigihano cyuko uwo mukobwa agendana n'umugabo w'uwo mufande kazi."
Dr Anna Henga
Dr Anna Henga, yasabye abaturage kudakomeza gukwirakoza iyo vodeo yuwo mukobwa wasambanyijwe.
Bagabo John