Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kanama 2024, Umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Dodoma witwa Theopista Mallya, yabwiye ikinyamakuru cyo muri Tanzania ko iperereza ry'abasore batanu bacyekwa gusambyanya umukobwa mu ruhame ryarangiye, ariko mu byibanze ni uko basanze uwo mukobwa wasambanyijwe bisa naho yicuruzaga ( Indaya) Nyuma yo gutangaza ayo magambo atakiriwe neza muri Rubanda, Polisi yahise isohora itangazo ivuga ko uwo muyobozi yabaye ahagaritswe mu mu kazi.
Ubwo yabazwaga aho igikorwa cyo gukurikirana abasore bicyekwa ko aribo basambanyije umukobwa mu ruhame mu minsi ishyize, Theopista Mallya yasubije ko iperereza ryarangiye igisigaye ari ugushyikiriza ubushinjacyaha Dosiye yabaregwa.
Ati" Ibyo Polisi yabonye mu iperereza ni uko abo basore ntamuntu wigeze ubatuma nkuko mbere byavugwaga ko hari Umufande wategetse abo basore gusambanya uwo mukobwa, kuko biyemerera ko ntamuntu wabatumye".
Akomeje agira ati" icyagaragaye ni uko abo basore bari bameze nkabasinzi ndetse bameze nkabantu banywa urumogi, ikindi ni uko uriya mukobwa nawe wasambanyijwe byagaragaraga ko ameze nkumuntu wicuruza ( Indaya) numuntu byavugwaga ko ari Fande wari wabatumye twasanze ijambo Afande ari izina rusange kuko nabitwa Mugambo nabo ni abasirikare kandi bitwa ba Fande, rero ntabwo twabashije kumenya ukuri kwabyo twahise tubireka".
Nyuma yayo magambo, Polisi yahise isohora itangazo rivuga ko ibyatangajwe nuwo Muyobozi wa Polisi bitakwitirirwa Igipolisi, ndetse banisegura kubantu bose baba bakomerekejwe niyo mvugo yakoreshejwe nuwo Muyobozi.
Iryo tangazo risoza rimenyesha ko Polisi yahise ikora impinduka uwo Muyobozi wa Polisi Theopista Mallya agahita asimbuzwa mu kazi na George Katabazi.
Bagabo John