Urukiko rwo mu karere ka Mwasa mu ntara ya Simiyu, rwahanishije igifungo cy'imyaka 20 Umusore witwa Musa Shija ndetse na Mushikiwe witwa Hollo Shija wahanishijwe igifungo cy'imyaka 30, barazira kuba barashyingiranywe bavukana kuri se na nyina kandi bihanwa n'itegeko.
Ubwo urukiko rwasomaga imyanzuro imyanzuro, rwavuze ko aba bombi bakoze icyaha cyo kubana nk'umugabo n'umugore kandi baronse ibere rimwe.
Uyu musore witwa Musa Shija, ufite imyaka 32, muri 2022 nibwo yashakanye na Mushikiwe witwa Hollo Shija ufite imyaka 20 bose bakaba bavukana kuri se na Nyina.
Urukiko rwaciye uru rubanza rwisunze ingingo yi 158 akagace kayo kambere (1) ndetse n'ingingo yi 160 mu gace kayo ka (16) nkuko itegeko nshinja byaha nkuko ryavuguruwe muri 2022.
Izo ngingo nizo zashingiweho zihanisha Uwo mugabo uvukana n'umugore we basazwe bafitanye umwana umwe w'umukobwa.
Bose baburanye bemera icyaha, ariko umukobwa akavuga ko icyatumye ashakana na Musaza we byaturutse kuri Sekuru ubyara se, niwe wababwiye ngo kugirango basigasire imigenzo y'ubwoko bwabo bagomba gushakana, ikindi ngo ntabwo bari bazi ko bihanwa n'itegeko.
Uru rubanza rwasomwe tariki ya 14 Kanama 2024, gusa ntabwo higize hatangazwa niba uwo muryango uzajurira, ubwo bireguraga bari basabye ko urukiko rwazabagabanyiriza ibihano kuko batari bazi ko ibyo bakoze ari icyaha ndetse bakaba bafite n'inshingano nkababyeyi zo kurera umwana bafite.
Bagabo John