Murenzi Jean de Dieu ni umwe mubifuza kujya muri Njyanama y'Umujyi wa Kigali, bityo ku mutora bikaba ari ugushyigikira zimwe mu ntego afite zoguteza imbere Umujyi wa Kigali, harimo gufasha urubyiruko kubona akazi.
Uyu Murenzi Jean de Dieu mbabwira ni Umugabo ufite imyaka 29, yavukiye mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali Inyamirambo ahazwi nko kuri 40, arubatse afite umugore n’umwana umwe, yize amashuri y’isumbuye na kaminuza aho afite bachelor degree in International relation yakuye muri Kigali Idependent University and masters of arts in public policy and management from University of Kigali.
Mu mwaka wa 2023, Murenzi yatorewe kuyobora urubyiruko muri Green Party ku rwego rw’igihugu.
Iki ikizere yagiriwe n'ishyaka nicyo nifuza ko nawe wa mushyigikira hanyuma akabageza kuri byinshi harimo ko buri munyarwanda azishimira iterambere ry'Umujyi wa Kigali.
Ni umusanzu wacu gushyiraho itafari mu guteza imbere Umujyi wacu wa Kigali n’igihugu muri rusange aho buri mu Nyarwanda wese azishimira iterambere ryawo, abanyamahanga bakishimira kuwubamo no kuwukoreramo, Urubyiruko rukabonamo imirimo niyo ntego, dufatanyije twagera kuri byinshi.
Bagabo John