•     

Tumenye amategeko hato tutisanga mu nkiko

Turebere hamwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n'ingingo ya 174 mu gitabo giteganya ibyaha n'ibihano mu Rwanda., aho iki cyaha muri uku kwezi ku Ukwakira turiho dusoza gusize hari bamwe bisanze mu maboko y'ubutabera.

Twirinde ibyaha hato tutisanga mu maboko y'ubutabera

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Riteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

Inzego zishyinzwe umutekano n'inzego z'ubugenzacyaha mu Rwanda ziributsa ko abantu bakwiye kwirinda gukora ibyaha muri rusange ahubwo bagaharanira gukora ibiteza imbere igihugu ndetse n'imiryango yabo.

Bagabo John