•     

"Turifuza ko hajyaho ubwisungane mu kwiga, Hon Mukabunani Christine"

Hon Mukabunani Christine yavuze ko mu gihe babona imyanya myinshi mu Nteko Ishinga amategeko, bazakora Ubuvugizi hakajyaho ubwisungane mu kwiga kuko byagaragaye ko hariho bamwe mu bana boherezwa kwiga mu bigo by'igotegererezo ariko bakabura ubushobozi kubera baturuka mu miryango ikenye.

PS Imberakuri irifuza ko hajyaho ubwisungane mu kwiga

Ibi Hon Mukabunani Christine yabigarutseho kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2024  mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo yasobanuraga ibyo bifuza kuzakora mu gihe bahabwa inyanya myinshi mu nteko.

Ubwo yavugaga ku ingingo y'uburezi,  yavuze ko hari ikibazo cyuko hari abana batsinda bakabona amanota abemerera kujya mu mashuri y'ikitegererezo ariko bakazitirwa nuko baturuka mu miryango ikenye

Yagize ati" Turifuza ko nka PS Imberakuri hajyaho Ubwisungane mu kwiga kuburyo buri muturage yatanga by'ibuze igiceri 100  ayo mafaranga yafasha abo bana baba batsinze bazitirwa no kutiga mu mashuri boherejwemo kubera ko ari abakene, twasanze hari abana boherezwa mu bigo by'ikitegererezo ariko ntibajye ku byigamo kubera nta bushobozi bafite".

Akivuga kuri iyi ngingo y'uburezi, Hon Mukabunani Christine yavuze ko hakiri  ikibazo mu burezi aho usanga umwana watsinze atabasha kwiga ibyo ashaka ahubwo ugasanga minisiteri ifite mu ishingano  kohereza abanyeshuri batsinze, maze bagahitiramo umwana ibyo azigamo bityo ugasanga umwana bimugizeho ingaruka mu mwigire arinaho usanga abantu bacyemanga ireme ry'uburezi biturutse ku kuba umwana baramuhitiyemo ibyo yiga  kurenza kuba umwana yari kuba  yihitiyemo ibyo ashaka kwiga. 

Bagabo John