•     

" Tuzabafata, tuzakomeza kubafata kugeza bahinduye imyumvire, ACP Rutikanga "

Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko Polisi izakomeza gufata abanyonzi batubahiriza amabwiriza kugeza ubwo bazahindura imyumvire.

ACP Boniface Rutikanga yatangake ko abanyonzi batazubahiriza amabwira yo mu Muhanda batazihanganirwa kugeza bahinduye imyumvire

Ibi ACP Boniface Rutikanga,  yabivugiye mu kiganiro Waramutse Rwanda kuri Televiziyo y'Igihugu ubwo yagarukaga ku kibazo cy'abamwe mu banyonzi bamaze iminsi bavuga ko  bafatwa n'abantu batazi bagahita babashyiramo amapingu ndetse bakabaka n'amagare yabo.

ACP Boniface Rutikanga yavuze ko bibabaje kubona umunyonzi agenda afashe ku modoka hejuru y'inyuguti zanditseho ngo" birabujijwe kugenda ufashe ku modoka kuko biteza impanuka.

ACP Rutikanga ati"  Abanyonzi bamaze iminsi bavuga ko bafatwa nabantu batambaye imyenda yakazi, gusa ntabwo aribyo kuko iyo Umupolisi atambaye imyenda y'akazi agiye gufata umuntu amwereka ikarita yakazi kugirango bikure urujijo no kumenya neza umuntu ugufashe".

Aha niho ACP Rutikanga yahereye avuga ko Polisi izakomeza gufata abanyonzi bose badakurikiza amabwiriza. 

Ati" Tuzabafata, tuzakomeza kubafata kugeza bahinduye imyumvire".

ACP Boniface Rutikanga yavuze ko Polisi izi neza ko bariya banyonzi akazi bakora gatunze imiryango yabo, ariko nanone  ntabwo bakwiye kubikora mu kajagari.

Mubindi nuko abanyonzi basabwa kugenda kumuvuduko udakabije mugihe bari ahantu hamanuka, kuko nabyo bitera impanuka.

Mu minsi ishyize hari umwe mu banyonzi  wumvikanye mu bitangazamakuru wavuze ko agiye kuyoboka iyo kwiba Telefone aho kugirango umuryangowe uzicwe n'inzara bitewe nuko Polisi ibatwara amagare kandi aribwo buzima bwabo.

Kukibazo cyuko amagare yabanyozi atwarwa na Polisi, ACP Rutikanga Boniface yavuze ko ayo magare bayafata bakayatwara ariko ahakana yuko hari Mande babaca iyo bafashe ayo magare.

Bagabo John