•     

"Twarabivuze ko Polisi yakabaye ikoresha amasasu ya Plasitike aho gukoresha amasasu yica, Hon Dr Frank Habineza "

Mu kiganiro n'itangazamakuru Hon Dr Frank Habineza yavuze ko ubwo yari mu nteko ishinga amategeko yabivuze kenshi ko Polisi yakabaye ikoresha Amasasu ya Plasitike mugihe hari ucyekwaho icyaha washatse ku rwanya inzego z'umutekano cyangwa yashatse ku zicika.

Polisi ntabwo yakabaye ikoresha ikoresha amasasu ya Plasitike aho gukoresha amasasu yica

Nyuma y'Iminsi Icumi n'umwe  mu bikorwa byo kwiyamamaza Ishyaka DGPR ryakoze ikiganiro n'itangazamakuru  maze risobanura ishusho rusange yuko ibikorwa byo kwiyamamaza byanze ndetse Perezida w'Ishyaka DGPR akaba n'Umukandida ku mwanya w'Umukuru w'igihugu Hon Dr Frank Habineza anasubiza ibibazo yabagijwe n'itangazamakuru.

Bimwe mu bibazo Hon Hon Dr Frank Habineza yasubije, harimo n'ikibazo gikunze ku garagazwa n'abaturage cyuko Polisi iyo ifashe umuntu ucyekwaho icyaha agashaka gucika cyangwa kuyirwanya,  Polisi ihita imurasa mu kico agahita yitaba Imana atagejejwe imbere y'ubutabera ngo ajye kubazwa ibyo akekwaho.

Asubiza icyo kibazo yagize ati" Twarabivuze cyane ubwo twari mu Nteko yuko Polisi yakabaye ikoresha amasasu ya Plasitike, aho gukoresha amasasu yica kuberako ko uriya muntu aba akiri umwere  ataragezwa imbere y'ubutabera ngo abazwe ku cyaha akekwaho, bityo ko mugihe twagera ku ntebe y'umukuru w'igihugu icyo kibazo cya cika burundu."

Nyuma y'umunsi wa cumi  n'umwe mu bikorwa byo kwiyamamaza,  ishyaka DGPR kuri uyu wa kabiri rirakomereza mu turere twa Rutsiro na Karongi.

Bagabo John