•     

Uganda: Imihanda yafunzwe kubera Isabukuru y'Amavuko ya Perezida Museveni

Imihanda imyinshi muri Uganda yafunzwe kubera iri buze kwifashishwa n'abashyitsi batandukanye baje kwitabira ibirori by'isabukuru y'Amavuko ya Perezida Museveni wujuje imyaka 79

Perezida Museveni arizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 79

Umuyobozi wa Traffic Police mu mujyi wa Kampala,   Godwin Arinaitwe. yabwiye abapolisi bakora mu ishami ryo mu muhanda ko bitewe n'abashyitsi bateganyijwe kuza kwitabira isabukuru y'amavuko ya Perezida Museveni Kaguta, ibi birori bikaba biri bubere ku kibuga cya Uhuru Kololo, imihanda imwe nimwe iribuze kuba ifunze bitewe n'abantu basaga 1000.000 baribukoreshe iyo mihanda.

Uyu muyobozi wa Traffic yasabye abatwara ibinyabiziga kuza kumvira ayo mabwiriza kugira ngo bataza guhura n'ibibazo muri iyo mihanda yabaye ifunze kubera ko iri bukoreshwe n'abashyitsi.

Nubwo isabukuru y'amavuko ya Perezida Museveni igiye kwizihizwa uyu munsi, ubusanzwe itariki ye y'amavuko ni kuri 15 Nzeri.

Bagabo John