Abantu barindwi bo mu muryango umwe, batawe muriyombi bazira gukupita umwana w'Umukobwa inkoni 100 bamuziza kuba yaragiye gusengera mu kiriziya.
Muri abo batawe muri yombi harimo nyirarume w'uwo mukobwa arinawe wamukubise inkoni ijana, ndetse hakaba harimo na Nyirasenge w'uwo mwana arinaho yabaga.
Polisi yavuzeko amakuru yamemyekanye nyuma yaho hasohokeye video ku mbuga nkorabyambaga igaragaza uwo mwana w'umukobwa akubitwa n'uwo Nyirarume ndetse nabo nandi bari bafashe amaboko n'amaguru uwo mukobwa.
Kugeza ubu abo bakubise uwo mwana w'umukobwa bari mu maboko ya Polisi, ni mu gihe uwo mwana w'umukobwa akiri kwa Muganga aho ariho ahabwa ubuvuzi.
Bagabo John