•     

Uganda: Yatawe muriyombi na Polisi azira kujya gusaba umugeni imbokoboko

Samuel Maikut w'imyaka 60 yatawe muriyombi na Polisi nyuma yo kujya gusaba umugeni imbokoboko nta nkwano yitwaje.

Yatawe muriyombi na Polisi azira kujya gusaba umugeni imbokoboko

Intandaro yitabwa muriyombi ya Samuel Maikut, byaturutse ku kuba baragiye gusaba Umugeni nta nkwano bitwaje kandi bari bemeranyujwe ko bagomba gukwa inka enye ndetse n'ihene eshatu, ariko batunguwe no kubona umunsi w'ubukwe baza imbokoboko ntakintu bafite.

Ubukwe bwagomba kuba tariki 2 Ukuboza 2023, iwabo w'umukobwa bariteguye nkuko bisanzwe birinda bigera saa kumi nimwe z'umugoroba abo bakwe batarahagera,  nibwo batangaga uburenganzira bwuko abantu bafata amafunguro ndetse n'ibyo kunywa kuko bwari bumaze kwira kandi abantu ntakintu barafata. 

Nyuma ngo haje abantu babiri bababwira ko bagize impamvu zatumye  batinda ariko bakwitegura kwakira abakwe. 

Mu minota mike koko nyuma yaho intumwa zari zimaze gutumika, babakwe bahise bahagera ariko baza bambaye amakote gusa ntakintu ntakimwe kigaragaza ko baje gusaba no gukwa.

Iwabo w'umukobwa bakibona ko abakwe baje imbokoboko, bahise bahamagara Polisi zihita ziza zita muriyombi uwo musaza wari waje gusaba maze ahita ajya gucumbikirwa na Polisi.

Aganira na Radio 9 FM Samuel yavuze ko yemeye ko azatanga mande yaciwe bitewe nuko atigeze yubahiriza ibyo yari yasezeranye no kwa Sebukwe

Ibi byabereye mugace kitwa Kitawoi mu karere ka Kween.

Samuel yemeye ko azatanga ayo mande yaciwe ndetse n'inkwano bitarenze tariki ya 30 Ukuboza 2023

Gusa ntabwo higeze hatangazwa niba ubwo bukwe bwapfubye buzongera bugasubirwamo cyangwa byararangiriye hariya.

Bagabo John