•     

"Umucuruzi akwiriye gucibwa ibihano ariko ntabwo akwiriye gufungwa, Hon Dr Frank Habineza"

Hon Dr Frank Habineza yavuze ko mugihe yaba Umukuru w'igihugu, azaca burundu ikibazo cyo gufunga abacuruzi ahubwo ko bakwiye gucibwa ibihano ariko badafunzwe.

Gufunga umucuruzi ntabwo aribyo bigomba gucika

Ku munsi wa 10 w'ibikorwa byo kwiyamamaza, ishyaka DGPR ry'iyamamarije mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Ubwo yageraga mu karere ka Nyamasheke, Hon Dr Frank Habineza yagarutse kuri byinshi byagezweho bigizwemo uruhare na Green Party bitwe n'ubuvugizi iri shyaka ryakoze ubwo ryari mu Nteko Ishinga amategeko,  DGPR mu byo yakoreye ubuvugizi harimo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ndetse na gahunda yo kwivuza ukimara kwishyura Mituwele udategereje ukwezi kose ngo ubone kwivuza.

Ubwo yagezaga imigabo n'imigambi by'ishyaka DGPR abaturage bo mu murenge wa Kanjongo, Hon Frank Habineza yagarutse ku ingingo  ijyanye n'ubutabera, avuga ko ikibazo cyo gufunga umuntu iminsi 30 y'agateganyo, bikarangira afunzwe imyaka myinshi bidakwiye bityo ko mu gihe bamugirira ikizere bakamutora, guhera mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka icyo kibazo cyahita gicika burundu.

Yagize ati" Mu bintu bigomba gucika burundu n'ibijyanye no gufunga byahato nahato, RIB ifata umuntu ikamufunga iminsi irenze iyateganyijwe n'itegeko,  ibi nibyo twifuza guca burundu  mu kwezi kwa cyenda mu gihe twaba dutorewe kuba Umukuru w'igihugu."

Hon Dr Frank Habineza yahise anavuga ikibazo  cyo gufunga abacuruzi baba bakoze amakosa mu kazi kabo by'umwihariko ibijyanye n'imisoro,  Ati" Niba umucuruzi akoze amakosa bakamufatana ibicuruzwa bitasorewe, ntabwo agomba gufungwa ahubwo yacibwa ibihano ariko ntafungwe kuko biriya nabyo ni akarengane bigomba gucika burundu 

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2023, DGPR irakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Rubavu na Rutsiro.

Bagabo John