Kenya: Umugabo yatunguye abantu ubwo yasabaga urukiko ko rwamufunga kugira ngo abone ibyo kurya bitewe n'ubuzima bubi arimo arinabwo bwatumye agerageza kwiyahura bikanga agahita ashyikirizwa urukiko.

Umugabo utatangajwe amazina ye, aherutse kwiyahura ubwo yasimbukaga akagwa mu mugezi ariko bakamurohora, nyuma yahise ajyanwa mu rukiko kujya gusobanura impamvu yashatse kwiyambura ubuzima.
Umugabo yisabiye gufungwa kugirango abashe kubona ibyo kurya.
Akigera mu rukiko yahise agaragaza ko bitewe n'ubuzima bubi arimo nibyo byatumye ashaka kwiyahura bityo ko urukiko rwa muha igihano cyo gufungwa kugirango abashe kubona imibereho kuko atakongera gutekereza kwiyahura.
Mu bindi yagaragarije urukiko nuko ntamuryango afite bityo ko ubuzima butameze neza kuri we.
Gusa ntabwo hatangajwe icyo urukiko rwemeje ku busabe bw'uwo mugabo niba koko azafungwa kugira ngo abone ibyo kurya nkuko ya byisabiye.
Bagabo John