•     

"Umuntu ucuruza Telefone mu muhanda niwe watangaje ko APR imaze amezi abiri idahemba, Chairman wa APR"

Chairman wa APR Fc Col Karasira Richard, yabwiye itangazamakuru ko umuntu ucuruza Telefone mu muhanda ariwe watangaje ko APR imaze amezi abiri idahemba maze avuga ko ibyo ari ibihuha kuko usibye kumara amezi abiri idahemba, ntanubwo byana shoboka ko APR yageze ku itariki yambere itarahemba.

APR Fc ntabwo yamara amezi abiri idahemba ibyo ni ibihuha

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Mata 2024 APR FC yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ihita yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, kikaba Igikombe cyayo cya 22 yibitseho.

Ukaba wari umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Nyuma yuwo mukino Chairman wa APR Fc  Col Karasira Richard,  yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru, muri icyo kiganiro Chairman yavuze ko kuba APR itwaye igikombe hakiri indi mikino isigaye nayo bifuza ko bayitsinda ariko ashimangira ko umupira ari umupira.

Ati" kuri twebwe igihe cyose tuba dushaka gutsinda, gusa umupira uba ari umupira ariko yaba abakinyi ndetse na batoza bose bahawe Prime kuburyo nta kibazo bafite rwose".

Nyuma yo gukomoza kuri Prime yahawe abakinyi, Chairman yahise anavuga ku bihuha byatangajwe n'umwe mu banyamakuru wavuze ko APR imaze amezi abiri idahemba.

Chairman wa APR Fc   Col Karasira Richard 

Yagize ati" ndakomeza kubashimira kuko muri abafatanyakorwa bacu, mukomeze kubaka umupira dufatanyije, sinzi umuntu uherutse kuvuga ngo APR imaze amezi abiri idahemba, ibyo ni uguharabika kuko ntabwo byabaho, usibye no kumara amezi abiri ntanubwo APR yageza ku itariki yambere itarahemba, abakinyi n'inshuti zanyu ni barumuna banyu, ariko umuntu ucuruza amatererefone hariya mu muhanda akavuga ngo APR imaze amezi abiri idahemba, ibyo ni uguharabika ntabwo ari ukuri."

Ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 21 Mata 2024 hateganyijwe imikino itatu.
Gorilla FC izakina na Musanze FC, Mukura VS ikine na AS Kigali ni mu gihe Etincelles FC nayo izesurana na Muhazi United, imikino yose izaba saa Cyenda z’amanywa.

Bagabo John