Inzego z'ubuzima zivuga ko umuntu ufite Virusi itera SIDA ari umuntu nkakandi bityo adakwiriye guterwa ipfunwe ryo gukunda cyangwa gukundwa.
![Umuntu ufite virusi itera SIDA ntakwiriye kugira ipfunwe ryo gukunda no gukundwa.](https://rubanda.rw/uploads/images/2024/03/image_750x_65fec2b06bd3a.jpg)
Ibi n'ibyagarutsweho kuri uyu wagatanu tariki ya 22 Werurwe 2024 ubwo Urugaga Nyarwanda rw’abafite virusi itera SIDA mu rwanda (RRP+ ) n’ abafatanyabikorwa
bamurikaga
inyigo mbanziriza bushakashatsi ya RRP+
Abari bitabiriye icyo gikorwa bibukijwe ko umuntu ufite virusi itera SIDA ari umuntu nkabandi bityo ko adakwiye guterwa ipfunwe no kwivuza gukunda cyangwa gukundwa, ndetse no gukora imibonano mpuzabitsina mu rwego rwo kurwanya akato bakorerwa.
Mu kiganiro n'itangazamakuru
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RRP+, Mutambuka Déo yavuze ko ibikorwa Sosiyete sivile n'urugaga bigamije guharanira iburenganzira bw’ abafite virusi itera SIDA kuko n’abantu kimwe n’abandi ndetse bakwiriye kubaho neza nkabandi bose.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RRP+, Déo Mutambuka
Yagize ati" Twebwe nk’ Urugagaga tuzakomeza gukorera ubuvugizi ku bantu bafite virusi itera SIDA,duharanira ko babona ubuvuzi bukwiriye ariko tunagamije yuko abafite Virusi itera SIDA batakomeza guhabwa akato ahubwo babeho neza nk’ abandi kuko igihe cyose bafashijwe bagirira akamaro miryango yabo ndetse n’ igihugu muri rusange.”
Ni mugihe Minisiteri y'Ubuzima yavuze
Mu myaka 5 iri mbere hariho hategurwa ubushakashatsi buzakorwa na RRP+ buzagaragaza uko akato kahagaze mu gihugu, iyi Minisiteri ikaba yifuza ko bibaye byiza akato gakorerwa abafite Virusi itera SIDA karandurwa burundu.
Bagabo John