•     

"Umuntu watumye abana bagaburirwa ku ishuri ntacyambuza ku mutora, Dusabimana"

Umuturage witwa Dusabimana Clarisse yavuze ko ntacyamubuza gutora Dr Frank Habineza bitewe nuko ariwe wagize urihare mu kugirango abana babanyeshuri bagaburirwe ku ishuri.

Ntacyakubuza gutora Dr Frank Habineza kuko afiteye ineza abanyarwanda

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Kamena wari umunsi wa munani w'ibikorwa byo kwiyamamaza, Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryiyamamarije mu karere ka Ngororero mu murenge wa Kabaya.

Ubwo Hon Dr Frank Habineza yavugaga bimwe mu byo ishyaka ryakoreye ubuvugizi agatanga urugero kuri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri., Umudamu witwa Dusabimana Clarisse yahise avuga ko umuntu watumye abana bagaburirwa ku ishuri ntacyamubuza ku mutora.

Mukiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Rubanda yavuze ko yumvise imigabo n'imigambi by'ishyaka Green Party ndetse akaba anishimira bimwe mu byakorewe ubuvugizi harimo nuko abana bagaburirwa ku ishuri

Yagize ati" hari byinshi yasobanuye byakorewe ubuvugizi kandi byose ni byiza, iriya gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ninziza cyane ubu abana basigaye biga neza kubera baba bafashe amafunguro ku ishuri, ni mugihe mbere wasangaga hari abana babuze uko bajya kwiga kubera wasangaga iwabo babuze ibyo guteka bigatuma umwana ava mu ishuri".

Aha niho yahise abwira uminyamakuru ko ntampamvu nimwe yatuma adatora Hon Dr Frank Habineza ndetse n'abakandida Depite ba Green Party.

Shyaka DGPR rirakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Huye mu murenge wa Mukura ahitwa mu irango.

Bagabo John