Umunyeshuri witeguraga ikizamini cyo kujya muri Kaminuza, nyuma yaho kimutsinze yahise abaza Imana impamvu yamukojeje isoni kandi yarasengaga ndetse akaniyiriza.
Uyu musore wo muri Nigeria witwa Saloko Olomide Kolapo, yagiye ku mbugaga nkoranyambaga agaragaza agahinda yatewe nokuba yaratsinzwe ikizamini nyamara ntako atagize mu gusenga ndetse no kwiyiriza.
Uyu musore yavuze ko yabonye amanota 196 ndetse agaragaza n'amasomo ya mutsinze harimo icyongereza yabonye amanota 53, Physic abona 49, Biology abona 45 ni mugihe muri Chemistry yabonye amanota 49.
Mu kugaragaza agahinda yatewe no gutsindwa icyo kizamini, yahise abaza Imana impamvu yamukojeje isoni.
Yagize ati"Nukuri ijuru rirabizi ko ntako ntakigize, narasenze ndetse ndiyiriza ubwo niteguraga ikizamini ariko dore ndatsinzwe, Mana n'iki gitumye unkoza isoni koko".?
Nyuma yaho uwo musore amaze gusohora ubwo butumwa bw'akababaro, abakoresha imbuga nkoranyambaga harimo abamugiriye impuwe bamusaba kwihangana, ni mugihe hari uwa mubwiye ngo, muri byose ajye ashima Imana kandi yo gucika intege.,.
Bagabo John