•     

Umusirikare yishe umupasiteri yasanze ariho yiha umubyizi ku mugore we

Umusirikare ubarizwa mu ngabo za Kenya, Kenya Defence forces ( KDF) yishe umipasiteri muri Anglican Church abanje ku muca igitsina nyuma yaho amusanze ariho amusbanyiriza umugore ku gitanda cye aryamaho.

Rev Pastor yishwe urwagashinyaguro babanje ku muca ubugabo nyuma yo gufatwa ariho asambanya umugore w'umusirikare

Amakuru avuga ko uwo musirkare yari yarahawe amakuru n'abaturage yuko hari umupasiteri  mu itorero ry' Anglican Church ukora ibirometero 30  nijoro aje kamusambanyiriza umugore we.

Uyu musirikare yigiriye inama maze aza kuza nijoro umugore atabizi,  bitewe nuko  umugore we yabaga azi ko umugabo we yagiye gukora akazi kanijoro kazwi nk'ubirinzi.

Nyuma yo kugera murugo nibwo yasanzwe ariho amusambanyiriza umugore, maze ahita afata umugore we amuzirika ku nzu kugirango arebe ukuntu agiye kwica urwagashinyaguro uwo Rev Pastor mu itorero ry' Anglican church w'imyaka 43 witwa Rev Kime.

Uwo musirikare yahise afata uwo mupadiri amukubita icyuma mu mugongo ndetse ahita amuca n'ubugabo bwe mbere yuko ashiramo umwuka.

Uwo musirikare nyuma yokwica uwo mupadiri yahise akomeretsa umugore we mbere yuko aburirwa irengero.

Ibi byanemejwe n'umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya  Nandi, witwa  Dickens  Njogu wavuze ko ubwo bwicanyi bwakozwe nuwo musirikare kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Kamena 2024, aho uwo musirikare yahise aburirwa irengero ndetse nuwo mugore nubwo yakomeretse  nawe yahise atoroka.

Bagabo John