Muri Morocco umwalimu yatunguwe no kujya ku ishuri yahagera agasanga abanyeshuli 32 bose yigishaga bitabye Imana bazize umutingito.

Umwalimu witwa Nesreen Abu ElFadel, wigishaga Icyarabu n'Igifaransa mugace kahitwa Marrakesh, yavuze uburyo yashenguwe bikomeye ubwo yajyaga ku ishuri agasanga abanyeshuri be 32 bose bitabye Imana bagwiriwe n'ishuri bigiragamo
Yagize ati" nageze mu gace kabereyemo umutingito maze ntangira kubaza amwe mu mazina y'abanyeshiri nigishaka nsanga bose uko ari 32 bitabye Imana bagwiriwe n'inyubako y'ishuri kubera umutingito. "
Tariki ya 8 Nzeri muri 2023 nibwo muri Marrocco yahabaye ukutingito ukomeye aho wahitanye abantu basaga ibihumbi 3000 ndetse abandi ibihumbi baburiwe irengero.
Bagabo John