•     

USA: Umuyobozi wa Polisi yirukanwe mukazi azira gukoresha kamera zakazi mu nyungu ze bwite

Umuyobozi wa Polisi mu gaca ka Kansas, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, witwa Sedgwick Lee Nygaard, yambuwe icyangombwa cyo kuba Umupolisi nyuma yaho akoresheje kamera zakazi mu nyungu ze bwite aho yazikoresheje agenzura ibyo uwahoze ari umukunzi we yakoraga byose.

Umuyobozi wa Polisi yirunwe mu kazi azira gukoresha kamera zakazi mu nyungu ze bwite

Amakuru avuga ko uwo mupolisi Sedgwick yakoreshe kamera zakazi inshuro 228 mu gihe kingana n'amezi ane, ariho agenzura ibikorwa byose uwahoze ari umukunzi we ( EX)  yakoraga., harimo no kureba imodoka nshya uwo mukunzi we wacyera yabaga yaguze.

Uretse izo kamera yakoreshe, ngo yanakoreshe nomero zikoreshwa na Polisi mu kugenzura ibinyabiziga maze azikoresha agenzura izo modoka zuwo wahoze ari umukunzi we ndetse anakoresha imodoka ya kazi ya Polisi mu buryo bunyuranyije n'amategeko ubwo yayikoreshaga akurikira aho uwo mukobwa yabaga yagiye mu mijyi itandukanye. 

Ibi byose nibyo byashingiweho uwo mupolisi yamburwa icyangombwa cyuko ari Umupolisi ahita anirukanwa mu kazi.

Uyu Sedgwick yari yabanje guhakana ibi byaha byose avuga ko izo kamera ndetse niyo modoka yabikoreshe mu kugenzura abantu bashora kuba bafite ibiyobyabwenge, ariko nyuma yaje kugeraho yemera icyaha. 

Sedgwick yabaye Umuyobozi wa Polisi guhera muri 2022 kugeza muri 2023 ubwo yehagarikaga akazi kugirango abanze akorweho iperereza. 

Nyuma yaho Iperereza rirangiye nibwo yahise yirukanwa burundu muri Polisi. 

Bagabo John